Drake yongeye guhomba akayabo mu mikino y'amahirwe

Drake yongeye guhomba akayabo mu mikino y'amahirwe

 Jul 10, 2024 - 06:30

Umuraperi wo mu gihugu cya Canada, Drake udakunze guhirwa n'imikino y'amahirwe yongeye kuririra mu myotsi nyuma y'uko ahombye akayabo yari yashoye ku mukino wahuzaga Canada na Argentine.

Ni mu mukino wabaye mu ijoro ryakeye aho wahuzaga ikipe ya Argentine na Canada mu mukino wa kimwe cya kabiri muri Copa America.

Drake ukunze gukina imikino y'amahirwe yari yasheteye igihugu cya Canada ko kigomba gutsinda Argentine, aho yari yashoyemo amafaranga ibihumbi 300 by'amadorari, ni ukuvuga asaga miliyoni 3.868 y'amafaranga y'u Rwanda.

Gusa Drake amahirwe ntiyaje kumusekera kuko byaje kurangira ikipe ya Argentine itsinze ibitego bibiri ku busa bwa Canada (2-0), bituma ahomba atyo.

Iyo Canada itsinda uyu mukino byari guhesha amahirwe Drake yo gutsindira asaga miliyoni 2.888 ni ukuvuga asaga miliyari 3 z'amafaranga y'u Rwanda.

Si ubwa mbere Drake ahombye kuko bimaze kumubaho inshuro nyinshi (byabaye umuco), bigatuma abantu bavuga ko yaba atera umwaku cyangwa se umuryango akomokamo ukaba ari wo uwutera.

Nubwo ahora ahomba ndetse abantu bakamuha urw'amenyo, ariko we ntajya ava ku izima kuko bucya kabiri akongera gushora.