Doja Cat yavuze ko konte ye X yibwe ku munsi w’ejo, nyuma y’uruhererekane rw’ubutumwa bwayinyujijweho, harimo n’ubwibasira umuraperi mugenzi we Iggy Azalea.
Uyu muraperi w’imyaka 28 wakunzwe mu ndirimbo nka Agora Hills, abinyujije kuri Instagram yashyizeho ubutumwa bugira buti:‘Twitter yanjye yibwe, ubu butumwa ntabwo ari ubwanjye.’
Ubutumwa bwa Doja Cat bwaje nyuma yigihe gito kuri konti ye ya X hanyuzeho ubutumwa bwinshi burimo n’ubutuka bukandagaza umuraperikazi Iggy Azalea.
Hagati aho, Iggy, yagaragaje ko atize ahungabanywa n’ubutumwa bwa Twitter ya Doja Cat, yahise yandika kuri Twitter ati: ‘Mukore uko mushoboye kose ariko nta kibazo mfitanye na Doja Cat ndabizi ko mwibye konti ye.”
Icyakora ntabwo ari Iggy Azalea gusa aba-hackers bibadiye, ahubwo banashotoye abarimo Nicki Minaj na Andrew Tate, nubwo bo kugeza iyi saha bo bataragira icyo babivugaho.
Doja Cat bisa nk’aho atajya ahitwa n’imbuga nkoranyambaga, nyuma yuri Werurwe, n’ubundi yari yahagaritse konte ye ya Instagram abwira abafana be ko abitewe n’uburyo atotezwa ku mbuga nkoranyambaga.
Icyakora, ntabwo ari we muraperi wa Mbere uhuye n’ikibazo cyo kwibwa konti ye ku mbuga nkoranyambaga, kuko mu kwezi gushize, 50 Cent na we yavuze ko aba-hackers binjije miliyoni 300 z’amadolari nyuma yo gushimuta konte bakayamarizaho crypto.
