Diamond yongeye guteranya Zari n'umugabo we Shakib

Diamond yongeye guteranya Zari n'umugabo we Shakib

 Aug 11, 2024 - 11:09

Umuhanzi Diamond Paltnumz yongeye guteranya Zari Hassan n'umugabo we Shakib Lutaaya, nyuma y'uko agiye muri Africa y'Epfo mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umwana we Tiffah, Shakib atabimenyeshejwe.

Ku munsi w'ejo nibwo Diamond Paltnumz yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Africa y'Epfo agiye kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umwana we Tiffah yabyaranye na Zari Hassan, ndetse amashusho yagiye hanze yagagazaga Diamond yishimanye n'abana be.

Shakib uri kubarizwa i Kampala muri Uganda, yaje kumenya amakuru ko Diamond yagiye mu rugo rwe nyamara atigeze abimenyeshwa nk'umugabo, biramurakaza cyane ari bwo umwuka mubi wahise uzamuka hagati ye na Zari, amushinja kuba agifitanye umubano wihariye na Diamond nk'uko Zari yabisobanuye mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Yagize ati "Yari yabaye umusazi, yambazaga impamvu ntigeze mubwira ko Diamond yahaje. Yavuze ko nshobora kuba nkiri mu rukundo na Papa w'abana bange."

Icyakora Zari we avuga ko atigeze amenya ko Diamond yari yateguye kuza gusura abana be, ahubwo byose Diamond yari abiziranyeho n'abantu babana na Zari, kuko yari yabanje kumwaka nimero z'abantu babana mu rugo kugira ngo igihe cyose azajya ashaka kuvugisha abana be nyina adahari, yajya abasha kubabona.

Ati "Diamond ajya kuza ntiyigeze ampamagara. Yakekaga ko ntari bumwitabe kuko umugabo wange buri gihe aba ari hafi. Rero yansabye kumuha nimero z'abantu bahora mu rugo kugira ngo age avugisha abana be igihe cyose abishatse."

Zari Hassan akaba yavuze ibi agira ngo asobanurire umugabo we Shakib ko mu by'ukuri nta kindi cyagenzaga Diamond uretse kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umwana we, ndetse no gushyira umucyo ku bavuga ko agikundana na Diamond.