Icyamamare mu muziki wa Tanzania, Diamond Platnumz yabaye umuhanzi wa mbere muri Afurika ufite uruhu rwirabura ugejeje kuri miliyoni 8.66 z’aba-subscribers kuri YouTube.
Diamond Platnumz ni we muhanzi w'umunyafurika wirabura ufite abayoboke benshi kuri YouTube
Iyi ntsinzi yatumye Diamond yaniki abandi bahanzibakomeye bafite uruhu rw’ibura muri Afrika barimo Burna Boy, Davido na Wizkid.
Umuhanzi muri aba ugwa mu ntege Diamond, ni Burna Boy ufite miliyoni 4.65, akurikirwa na Davido na miliyoni 3.88, Wizkid na miliyoni 2.99, tutibagiwe na Asake ufite abagera kuri miliyoni 1.09.
Byongeye kandi, ku rutonde rwatanzwe nurubuga rwa Pan African, bigaragara ko umuhanzi Diamond ari wa gatanu ufite abayoboke(subscribers) benshi muri Afrika yose.
Mohamed Ramadhan ni we muhanzi ufite abayoboke benshi kuri YouTube
Icyakora, umuhanzi wa muri Afurika muri rusange, ni umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Misiri, Mohamed Ramadhan uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi z’Icyarabu, akagirwa abayoboke miliyoni 15.4.
