Diamond Platnumz akomeje guhabwa inkwenene, nyuma y'uko uyu muhanzi atangarije ko ari mu munzira zerekeza muri Zanzibar mu gitaramo cya Zuchu kumusaba imbabazi.
Diamond Platnumz yatangaje ko arimo kwerekeza muri Zanzibar gusaba Zuchu imbabazi
Si ibyo gusa kandi, kuko Diamond Platnumz abinyujije kuri Instagram, yasabye abafana be kwitabira iki gitaramo cya Zuchu bakamufasha gusa imbabazi uyu mukunzi we wamuteye umugongo ku munsi w'ejo.
Diamond yavuze ko ari Inama yagiriwe na Haji Manara, wamusabye kureka gukomeza gufunga umutwe, maze agaca bugufi agasaba uyu mukobwa imbabazi.
Diamond yasabye abafana be guhererekanya ifoto y'igitaramo cya Zuchu ndetse no gutera comments kuri Instagram ya Zuchu, kugira ngo byibura amugarukire.
Diamond Platnumz yasabye kumuba inyuma mu rugendo rwo gusaba Zuchu imbabazi
Ubwo butumwa n'iyo foto yashyize kuri Instagram ye, byose yabiherekesheje indirimbo ya Zuchu yitwa "Nisamehe" cyangwa se mbabarira.
Icyakora, bamwe ntibatinye kumuseka bavuga ko gusaba imbabazi ari ukwicisha amazi, ndetse abandi ngo barifuza ko atanamubabarira, nubwo ubu Diamond we yamaze no gufata indege yerekeza muri Zanzibar, ndetse ngo imyiteguro ikaba imaze kumutwara miliyoni hafi 25 z'amashilingi.
