Diamond Platnumz agiye kuzonga abakobwa bakatiye abasore

Diamond Platnumz agiye kuzonga abakobwa bakatiye abasore

 Sep 26, 2023 - 13:56

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gusohora indirimbo ari kumwe n'umuhanzi Chege ivuga ku bagore bataye abagabo babo ndetse n'abakobwa bakatiye abosore bakundanaga.

Umuririmbyi wo muri Tanzania Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz yatangaje ko agiye gusohora indirimbo nshya azaba afatanyanyije n’umuhanzi Chege baherukaga gukorana indirimbo "Waache Waone" mu myaka irindwi ishize.

Diamond akaba yahishuye ibyo gukorana indirimbo na Chege mu butumwa yanyujije ku bitangamakuru bya Wasafi nyuma y'uko aba bombi bari bahuriye ku rubyiniro mu bitaramo bya Wasafi Festival byari byabaye mu mpera z'icyumweru.

Diamond Platnumz agiye gusohora indirimbo ari kumwe n'umuhanzi Chege

Ubwo aba bombi bari ku rubyiniro, bakaba barishimiwe cyane, dore ko Chege yari yaje ku rubyiniro mu buryo butari bwitezwe. Nyuma yo gukora igitaramo, nibwo Diamond Platnumz yegereye mugenzi we amusaba ko bakora indirimbo igasohoka mbere ya tariki ya 30 Nzeri 2023, Chege nawe ahita abyemera nta kuzuyaza.

Mbere yuko iyi ndirimbo isohoka, Diamond Platnumz akaba yavuze ko yifuza ko abakobwa bakatiye abakunzi babo ndetse n'abagore basize abagabo, ko babanza bakabitekerezaho kabiri. Iyi ndirimbo ikaba izaba ije ikurikira iyo aherutse gusohora yise "Enjoy" yafatanyije na Jux.