Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Davido yatangaje ko umuzingo we mushya wamaze kurangira kandi ushobora gusohoka igihe icyo aricyo cyose.
Davido yatangaje ko afite umuzingo mushya ugeze ku musozo
Davido yabivuze ubwo yari mu kiganiro na Kaicenat aho nyine yavuze ko yarangije gutunganya umuzingo we mushya uzaba ifite indirimbo 15, zirimo 6 yakanye n’abahanzi b’abanyamahanga.
Icyakora, kugeza ubu izina n’itariki yo kumurika uyu muzingo ntikiramenyekana neza.
Davido yaherukaga umuzingo mu ntangiriro z'umwaka ushize
Album Davido yaherukaga gukora, byari muri Werurwe 2023, ayita “Timeless”, alubumu yagaruye uyu muhanzi ku murongo nyuma yo guceceka igihe kirekire, kubera urupfu rw’umuhungu we Ifeanyi.
