Umwe mu bikomerezwa mu njyana ya Afrobeats ifite imizi muri Nigeri, Davido, nyuma yo kugirana masezerano y'imikoranire na Kompanyi y'imyidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ya UnitedMasters ya Steve Staute, ibyo bumvikanye byatangiye gushirwa mu bikorwa.
Mu masezerano aba bombi baheruka gushyiraho umukono, bemeranyije ko bashinze label nshya ya Nine+ Record, ikazajya ifasha kuzamura impano mu muziki byumwihariko muri Nigeria. Muri ayo kandi, harimo ko abahanzi babarizwaga muri Label ya Davido yise "Davido Music Worldwide (DMW)" bose bahita bimukira muri Label nshya ya Nine+ Records.
Ku bw'ibyo, kuri uyu wa Gatandatu, Davido yanyarukiye ku rukuta rwe rwa X, atangaza ko abahanzi bose bari muri DMW bagiye kwimukira muri Nine+ Record. Abo bahanzi bagiye kuva muri iyi label yashinzwe mu 2016, bakaba bagera kuri 15.
Abo ni Dremo, Yonda, Peruzzi, Idowest from Lagos Island, DJ Ecool, Danagog, B-Red, Deekay, May D, Deinde, Ayanfe, Liya, Morravey, SayTheyCallMESG ndetse na Logos Olori.
Davido atangaza ko yiteguye gufasha abahanzi bashya kandi ko ari ibintu akunda. Agaragaza kandi ko ubunararibonye n'ubuhanga bwa Steve Stoute buzarushaho gutuma imikoranire yabo itanga umusaruro. Ubuyobozi bwa "BFA&Co Legal" izareberera mu mategeko ubufatanye bwabo buvuga ko bizeye ko uyu mushinga uzatanga umusaruro.


Abahanzi bari muri Label ya Davido DMW berekeje mu yindi nshya ya Nine+ Record
