Divine Ikubor amazina nyakuri ya Rema umuhanzi uhagaze neza mu njyana ya Afrobeats mu gihugu cya Nigeria muri ibi bihe, arimo gukorera ibitamo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho mu mpera z'icyumweru ubwo yari ku rubyiniro yabonye mukuru we mu njyana ya Afrobeats banaturuka mu gihugu kimwe Davido amusanga ku rubyiniro amufasha kuririmba.
Rema wari wakoreye igitaramo muri Houston, muri Leta Texas, akaba yarashimishije imbaga, aho abafana bamuteye utwenda tw'imbere two hejuru kugera nawe yiyemeje gutora kamwe muri utwo asanga handitseho nimero ya terefone ya nyira yo, maze avuga ko agira isuku ndetse yiyemeza no kuzamuhamagara.
https://thechoicelive.com/rema-yagwiriwe-nimvura-yamasutiya-ku-rubyiniro

Davido mu buryo butunguranye yasanze Davido ku rubyiniro
Mu gihe abafana bari mu bicu bishimiye Rema, mu buryo butunguranye bagiye kubona babona umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido asesekaye ku rubyiniro abafana bajya mu bicu.
Tubibutse ko aha muri Houston ho muri Texas ari ho Davido yakoreye amateka mu minsi ishize ubwo uyu mugi wamuhaga itariki ya 07 Nyakanga nk'umunsi we " Davido Day," kubera igitaramo kidasanzwe yahakoze.
Mu mashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Davido yinjira ku rubyiniro abafana bakajya mu bicu hanyuma afasha Rema kuririmba, ndetse nawe ahita aririmba indirimbo ye " Unavailable" iri kuri alubumu ye Timeless.
