Umuhanzi wo mu gihugu, Davido, yinjiye mu isi y’ikoranabuhanga nyuma yo gushyira hanze urubuga nkoranyambaga yise Chatter.
Chatter, ni urubuga nkoranyambaga rukoresha amajwi, rugamije guhuza ababyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga.
Iyi ibaye inshuro ya gatatu Davido yinjira mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga nyuma yo kumurika crypto currency yise $ DAVIDO coin, nubwo yaje guhagarara nyuma yiminsi mike gusa imuritswe, bigatama ahabwa urw’amenyo.
Mu kumenyekanisha Chatter, Davido abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati:“Ubu Chatter wayisanga App store ku isi hose!
Amezi 5 ashize, nerekanye uruhare rwanjye kuri uru rubuga rutangaje, none uyu munsi rwarangiye!”.
