Icyamamare mu muziki wa Nigeria David Adeleke amazina nyakuri ya Davido, yatangaje ko burya adakozwa iby'imideli igezweho aho abagabo bambara amajipo.
Uyu muhanzi asonanura ko nubwo muri iyi minsi bigezweho cyane, aho abagabo nabo bambara amajipo bikagaragara neza mu gihe bari kumurika imideli, ariko we ngo ntabwo abikunda.
Mu kiganiro uyu muririrmbyi wa Unavailable yagiranye na "Mysterious Fashioniest", yagaragaje ko adakunda na busa abagabo bambara amajipo, icyakora arimo aseka cyane avuga ko yabikora ari uko bamuhaye amafaranga menshi nka miliyoni y'amadorari.
Davido yabajijwe ati " Ni ubuhe bwoko bw'imideli bugezweho utari gukunda? yasubije agira ati " Amajipo. Abagabo bambara amajipo. Ntabwo nshora narimwe kwambara amajipo. Keretse bampaye igice cya miliyoni cyangwa miliyoni y'idorari (aseka)."


Davido ntakozwa iby'abagabo bambara amajipo
