Abashinjacyaha bo muri Espagne bari bashinjaga icyaha uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare mu ikipe y’igihugu ya Brazil na Barcelona, Dani Alves, ngo barifuza ko igihano cy’igifungo uyu mukinnyi yahawe cyakongerwa, kuko ngo igifungo yakatiwe ari gike.
Abo bashinjacyaha barateganya kujurira kugira ngo igifungo cya Dani Alves kibe cyakongerwa kigere ku myaka 9 cyangwa 12.
Ibyumweru bibiri bishize Dani yakatiwe n’urukiko rwa Espagne, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho ubu akatiwe imyaka ine n’amezi atandatu mu gihome.
