Cynthia Morgan yikomye bikomeye abahanzi batitabiriye ishyingurwa rya nyina wa Wizkid

Cynthia Morgan yikomye bikomeye abahanzi batitabiriye ishyingurwa rya nyina wa Wizkid

 Oct 14, 2023 - 16:02

Umuhanzikazi akaba n'umukozi w'Imana, umunya-Nigeria Cynthia Morgan, yikomye abahanzi banze kwitabira umuhango wo gushyingura nyina wa Wizkid.

Umuhanzikazi wahoze ukunzwe mu njyana ya Dancehall akaza huhinduka umuhanuzikazi Madrina,  Cynthia Morgan, yikomye abahanzi bo muri Nigeria batitabiriye umuhango wo gushyingura nyina wa Wizkid.

Cynthia Morgan yikomye abahanzi batitabiriye umuhango wo gushyingura nyina wa Wizkid

Ku munsi w'ejo ku wa Gatanu, ni bwo umuhanzi Wizkid yashyinguye nyina Madamu Jane Morayo Dolapo Balogun, witabye Imana mu mezi ashize.

Amashusho yagaragaye mu muhango wo gushyingura wabereye i Lagos, yagaragazaga ko wari umuhango usanzwe, ntabwo warimo ibyamamare nkuko byari byitezwe.

Ni muri ubwo buryo Morgan abinyujije ku nkuru ye ya Instagram, yinubiye kuba bagenzi ba Wizkid batagaragaye mu muhango wo gushyingura nyina.

Wizkid amarira yari yose ubwo yashyinguraga nyina

Yanditse ati: “Nta mugabo cyangwa umugore w'inshuti ya Wiz waje kwifatanya na we mu muhango wo gushyingura nyina. Ndumiwe! ”

Nyina wa Wizkid, Madamu Balogun, yitabye Imana ku ya 18 Kanama 2023, i Londere mu Bwongereza, kandi ni umwe mu bagiye bagira uruhare mu gushyigikira umuhungu we kugira ngo agere aho ageze ubu.

Icyakora, abahanzi nka Wande Coal na Tiwa Savage bagaragaye muri uyu muhango.