Chris Brown yatangaje gahunda ya tour ye azafashwamo na Ayra Starr

Chris Brown yatangaje gahunda ya tour ye azafashwamo na Ayra Starr

 Mar 5, 2024 - 19:15

Nyuma y'igihe abakunzi be bategereje tour yari amaze igihe abateguza, kera kabaye umuhanzi Chris Brown yatangaje igihe iyo tour yitiriye umuzingo we izabera.

Chris Brown ubu ni we nkuru ahantu hose nyuma yo gutangaza gahunda irambuye ya tour ye igizwe n’ibitaramo 26.

"The 11:11 Tour" yari imaze igihe itegerejwe n'abakunzi ba Chris Brown 

Uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, mu masaha ashize ni bwo amaze gutangaza iyi ngahunda ya "The 11:11 Tour", amakuru yari ategerejwe n’abatari bake.

Ni tour ireba n’abanyafurika, cyane ko izagaragaramo umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Ayra Starr, ndetse n'umuhanzikazi, kabuhariwe mu kwandika indirimbo akaba n’umwiraburakazi, Muni Long.

Ayra Starr ni umwe mu bazagaragara mu bitaramo bigize iyo tour ya Chris Brown 

Ni tour biteganyijwe ko izatangira tariki 5 Kamena i Detroit muri Michigan, ikazasorezwa i Los Angeles ku ya 6 Kanama.