Bwiza yitandukanyije n'abashaka kumugonganisha na Butera Knowless

Bwiza yitandukanyije n'abashaka kumugonganisha na Butera Knowless

 Jul 17, 2024 - 10:44

Umuhanzikazi Bwiza n'abamureberera inyungu muri rusange, bitandukanyije n'abakomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bashaka kumugonganisha na Butera Knowless.

Mu itangazo Bwiza n'abamureberera inyungu bashyize hanze, batangaje ko ntaho Bwiza ahuriye na konti mpimbano zikomeje kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga zibasira Butera Knowless aho bagaragaza ko amufitiye ishyari.

Bwiza yasabye umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thiery, ko bakurikirana abakomeje gushaka kumwiyitirira mu mafuti.

Muri iri tangazo kandi basabye abakunzi be kudaha agaciro no kudakurikira izo konti mpimbano.

Ibi byaje nyuma y'uko ku cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, umukuru w'igihugu Paul Kagame, yakiriye abahanzi batuye mu Karere ka Bugesera bakagabira, akabatembereza mu rwuri rwe ruherereye muri aka Karere ndetse akabagabira n'inka.

Mu mafoto yagiye hanze hakaba haragaragayemo abahanzi bagize Kina Music gusa, Bwiza ntiyagaragaramo kandi nawe atuye muri aka Karere ari naho avuka.