Bwa nyuma urupfu rwa Mohbad rugejeje Naira Marley mu gihome

Bwa nyuma urupfu rwa Mohbad rugejeje Naira Marley mu gihome

 Oct 4, 2023 - 12:34

Polisi ya Lagos muri Nigeria yemeje ko yarangije gucakira umuhanzi Naira Marley ukekwaho urupfu rwa mugenzi we Mohbad kugira ngo ahatwe ibibazo.

Umuraperi Azeez Fashola uzwi mu muzi nka Naira Marley yarangije kugera mu maboko ya Polisi yo mu gihugu cya Nigeria mu mugi wa Lagos, kugira ngo ahatwe ibibazo anakorweho iperereza kubyo ashinjwa byo kuba ari we waba wihishe inyuma y'urupfu rw'uwahoze ari umuhanzi Mohbad wari mu nzu ye itunganya umuziki ya Marlian Records uheruka gutabaruka.

Ibyo gutabwa muri yombi kwa Naira Marley, byemejwe na Komanda wa Polisi mu mugi wa Lagos, SP Benjamin Hundeyin mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter. Yagize ati " Azeez Fashola uzwi nka Naira Marley yamaze gufatwa arafungwa kugira ngo ahatwe ibibazo kandi akorweho n'iperereza ku bindi bikorwa. Ubutabera kuri Mohbad, Ubutabera kuri Mohbad."

Naira Marley yarangije gutabwa muri yombi azira urupfu rwa Mohbad

Nubwo Naira Marley yatawe muri yombi, ariko n'ubundi yari yabanje guteguza ko agarutse muri Nigeria kugira ngo yishyikirize inzego z'umutekano, dore ko yemeza ko yari hanze y'Igihugu guhera mu mpera za Kanama.Ubwo yagarukaga mu gihugu kuri uyu wa Kabiri yanditse kuri X ati " Nagira ngo mbamenyeshe ko ngeze Lagos muri Nigeria kugira ngo mfashe inzego z'umutekano mu iperereza."

Akaba yari yakomeje avuga ko ari ibintu by'ingenzi kuri we kuba yahura na Polisi kugira ngo abafashe mu iperereza kandi ngo akaba yizeye neza ko ukuri kuzajya ahagaragara. Uyu muhanzi akaba afunzwe nyuma yuko imyigaragambyo y'abafana ba Mohbad bakomeje gusaba ko yatabwa muri yombi akaryozwa urupfu rwe.

Umuraperi Mohbad watabarutse ku myaka 27

THE CHOICE LIVE, iributsa ko umuraperi Ilerioluwa Oladimeji Aloba uzwi nka Mohbad yitabye Imana ku wa 12 Nzeri 2023 ku myaka 27 azize ikintu kitari cyamenyekana kugera magingo aya, gusa bikaba bigaragazwa ko uyu muhanzi ashobora kuba yarishwe, ndetse bamwe bakabigereka kuri Naira Marley wari bosi we mu nzu ye itunganya umuziki.