Bobi Wine yakeje Azawi na King Saha

Bobi Wine yakeje Azawi na King Saha

 Jul 29, 2024 - 10:17

Umuhanzi akaba n'umunyapolitike, Bobi Wine, yagaragaje ko atewe ishema n'abahanzi barimo Azawi na King Saha kuko bashyigikiye imyigaragambyo y'urubyiruko muri Uganda.

Robert Kyagulanyi uzwi mu muziki wa Uganda nka Bobi Wine ariko akaba n'umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda, yagaragaje ko yishimiye ko abahanzi barimo Azawi na  King Saha kuba barashyigikiye imyigaragambyo y'urubyiruko.

Iyi ni imyigaragambyo yatangiye ku wa 23 Nyakanga 2024, aho urubyiruko rwa Uganda rwasabaga ko ubutegetsi bwarandura ruswa yamunze Igihugu.

Bobi Wine akaba na Perezida w'ishyaka National Unity Platform (NUP), yavuze ko nubwo atari we wateguye iyo myigaragambyo, ariko ayishyigikiye, ibyatumye n'abandi bahanzi batangaza ko bari inyuma y'urubyiruko.

Nka Azawi yavuze ko ashyigikiye ko imyigaragambyo ikorwa, ndetse ajya kure agaragaza ko abandi bahanzi bagakwiye gushyigikira urubyiruko, kuko abo baturage basaba uburenganzira bwabo ari nabo bumva indirimbo z'abahanzi, arangije anenga abanze kuzamura ijwi ryabo.

Ibi nibyo byatumye Bobi Wine ajya ku rukuta rwe rwa X avuga ko yishimiye cyane abahanzi nka Azawi na King Saha kuba baratinyutse bakazamura ijwi ryabo bagashyigikira imyigaragambyo kandi bakaba hamwe na bo.

Bobi Wine arashimira abari imyuma y'abaturage bamagana ruswa

Umuhanzi Azawi yanenze abanze gushyigikira urubyiruko

Umuhanzi King Saha ashyigikiye abigaragambya i Kampala