Ku wa 29 Mata 2024, nibwo Wizkid yongeye kubura intambara y'ubutita hagati ye na Davido, ubwo umufana umwe ku rubaga rwa X yamusabaga ko yasohora indirimbo, ariko mukumusubiza akoresha amashusho ya kera ya Davido ari kwinginga umukobwa w'umunyamerika Pink Native, maze amusaba ko nawe yabigenza gutyo kugira ngo azakore indi ndirimbo.
Ntabwo ubwo butumwa bwakiriwe neza na Davido, kuko nawe yahise ajya kuri X amubwira ko arwaye mu mutwe kandi urugendo rwe mu muziki rwarangiye ku buryo ashaka kwifashisha izina rya Davido mu mayeri yo kongera kuvugwa.
Iyi ntambara yiswe ‘Afro beef’, Wizkid akaba ari we wakunze kuyishoza kuri Davido. Byatangiye ku itariki 5 Nyakanga 2014, ubwo Wizkid yabwiraga Davido ko aririmba nk’igicyeri.
Kuva ubwo nta bwumvikane bwongeye kubaho hagati yabo kugeza ubwo bahurira mu bitaramo byabaye mu 2018. Byatangaje abantu babona Wizkid mu gitaramo cya Davido kitwa’30BG’ noneho na Davido afasha Wizkid mu gitaramo yakoreye muri Hoteli yitwa Eko, ku itariki 24 Ukuboza 2018.
Nyuma ariko bongeye gukozanyaho mu ntambara y’amagambo ku buryo byageze mu 2022 bakabona gutabarana ubwo Davido yapfushaga umwana, Wizkid yamufashe mu mugongo. Ku rundi ruhande kandi, Wizkid igihe yapfushaga nyina mu 2023, Davido nawe yamufashe mu mugongo.
Ihangana rirambye hagati ya Wizkid na Davido
Tariki ya 20 Ukwakira 2019, Davido yandikiye ubutumwa bushimira Wizkid nyuma yo kuzuza O2 Arena yo mu Bwongereza akaba ari nawe wabimburiye abahanzi bo muri Nigeria gutinyuka kuyuzuza. Muri uwo mwaka kandi, Davido yari yifurije ishya n’ihirwe umwana w’umuhungu, Wizkid yari yibarutse.
Mu 2020 Davido yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga album ya Wizkid yitwa Made In Lagos nabyo byatunguye abantu bari baziko bahora mu bushyamirane.
Mu Ugushyingo 2022, Wizkid yasubitse gusohora album ya Gatanu yise ‘More Love, Less Ego’ bitewe n’uko Davido yari yapfushije umuhungu we.
Tariki ya 18 Mutarama 2023, Wizkid yamenyesheje abantu ko azakorana ibitaramo bizenguruka Isi ari kumwe na Davido. Muri Werurwe 2023, Wizkid yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyamba ze album ya Kane ya Davido yitwa "Timeless".
Muri Kamena 2023, Davido yasobanuye ko abafana aribo bashyushya urugamba bakamuhanganisha na Wizkid kandi amwubaha. Mu Ukuboza muri uwo mwaka, Davido na Wizkid bahuriye mu kirori cyabereye i Lagos baraganira banafata amashusho bari kumwe.
Nyuma Davido yanditse kuri X ko Wizkid yitegura gushyira hanze EP yitwa ‘S2’. Muri Mutarama 2024 Davido yakije umuriro abwira Wizkid ko umuziki we ukura nk’isabune.
Kuri ubu rero bongeye gushyira hasi umubano mwiza bari baramaze kuvugurura biyemeza kwamamaza ibikorwa byabo biciye mu kurangaza abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Davido yatutse ku buryo bweruye Wizkid amubwira ko ari mugufi cyane ku buryo yambara inkweto zifite ingano’size 7’ ndetse akaba ahahira mu maduka y’abana.
Ikirenzeho ni uko yanamubwiye ko ahohotera abagore cyane kandi abeshya abafana ko aririmba urukundo. Davido rero yanibukije Wizkid ko indirimbo ze muri iyi minsi zitagikunzwe nk’uko byahoze.
Wizkid we yabwiye Davido ko we n’ikipe ye iyo bagiye kuryama n’umuswa umwandikira indirimbo bibeshya ko bamurusha. Aya makimbirane ntabwo ashingiye ku rwango rufatika ahubwo ni amayeri bakoresha mu kwamamaza ibikorwa byabo, kugira ngo bavugwe cyane.
