Amagambo ya Davido kuri Burna Boy na Wizkid akomeje kurikoroza

Amagambo ya Davido kuri Burna Boy na Wizkid akomeje kurikoroza

 Apr 16, 2024 - 16:36

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Davido yatumye benshi bakeka ko ashobora kuba atabanye neza na Wizkid ndetse na Burna Boy, nyuma y'amagambo yavugiye mu itangazamakuru.

Umuhanzi Davido yasobanuye neza ko nta mishyikirano yihariye agirana na bamwe mu bahanzi bagenzi be, barimo Burna Boy na Wizkid.

Davido yavuze ko nta biganiro bidasanzwe agirana na Burna Boy ndetse na Wizkid 

Davido yabivuze mu kiganiro yagiranye na SWAY podcast, aho yasobanuye ko adakunze kuvuga n’abo bahanzi n’ubwo buri wese afite nimero y’undi mu gihe ashimangira ko ku ruhande rwe atabibonamo ikibazo kuko buri wese ahirwa ku giti cye.

Byongeye kandi, binyuze muri icyo kiganiro, yasobanuye neza ko kuri ubu umuziki wa Afrobeat urimo ihangana ridasanzee kuko buri wese ubu arwana no kugeza uwo muziki ku rundi rwego, aho yatanze urugero rwa bamwe mu bahanzi abona bagiye bakora neza mu minsi yashize barimo Rema, Ayra Starr na Kizz Daniel.

Davido yatumye benshi bakeka ko yaba atabanye neza na Wizkid ndetse na Burna Boy 

Amagambo ya Davido yakuruye impaka hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babisanishije no kuba atabanye neza na Wizkid ndetse na Burna Boy.