Alien Skin akomeje kunegwa nyuma yo kuramya shitani

Alien Skin akomeje kunegwa nyuma yo kuramya shitani

 Jul 28, 2023 - 01:42

Pasiteri Wilson Bugembe arimo kwamagana Alien Skin nyuma yo gusohora videwo avuga ibyiza shitani yamugejejeho.

Umuririmbyi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba na pasiteri muri Uganda Wilson Bugembe yifatiye ku gahanga umuhanzi Alien Skin uheruka gusohora videwo kuri TikTok arimo kuririmba ibyiza shitani yamugejejeho, yemeza ko yamukuye mu bucakara, ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyo videwo Alien Skin yacishije ku mbuga nkoranyambaga, akaba yarimo ashimira shitani ibyiza yamugejejeho ndetse yemeza ko yamuvanye mu bucakara akamuha kwishyira no kwizana. 

Pasiteri Wilson yababajwe n'imyitwarire ya Alien Skin yo kuramya shitani 

Ku bw'ibyo, Pasiteri Wilson Bugembe, akaba yarababajwe cyane n'imyitwarire yuyu muhanzi, maze amwibutsa ko abakunzi be bose atari abakunzi ba shitani kandi batashimishijwe niyo videwo.

Icyakora Pasiteri Wilson akaba yasabye abafana buyu muhanzi kumuha imbabazi ngo kuko atazi ibyo akora, gusa nanone amugira inama yo kutazongera kubikora ukundi.

Pasiteri Wilson ati " Agomba kumenya ko abafana be bose badakunda shitani, kuko benshi muri bo iyo bageze mu rugo kumugoba bashyira amavi hasi bagasenga. Ndasaba abafana ba Skin kumubabarira gusa nawe ntazongere kubikora ukundi."

Pasiteri Wilson Bugembe arasaba abafana ba Alien Skin kumubabarira ku bwo kuramya shitani ngo kuko atazi ibyo akora

"Ndashaka kumubwira ko yageze ku bintu bihambaye mu gihe gito, ariko uyu munsi nshaka kumubwira ko agomba kwirinda, ikindi kandi akamenya ko nta kintu kiza shitani atanga."

Nubwo pasiteri Wilson Bugembe yahanuye ndetse akereka Alien Skin ko atanejejwe n'ibikorwa bye ariko magingo aya uyu muhanzi ntacyo yari yongera kugira icyo abivugaho.