Akon Leta ya Senegal yamushyize ku gitutu

Akon Leta ya Senegal yamushyize ku gitutu

 Aug 5, 2024 - 10:39

Akon nyuma yo yo gutangaza ko agiye kubaka umugi uzamwitirirwa ukagira agaciro ka miliyari 6 z'amadorari, leta ya Senegal yamushyize ku gitutu nyuma yo gutegereza ko atangira kubaka uwo mushinga we amaso agahera mu kirere.

Umuhanzi uzwi cyane akaba n’umucuruzi, Akon, yahawe umuburo ukomeye na guverinoma ya Senegali asabwa gutangira umushinga wo kubaka umujyi wa Akon, bitabaye ibyo akazatakaza 90 ku ijana(90%) by’ubutaka yahawe. 

Uyu mushinga munini ufite agaciro ka miliyari 6 z’amadolari kandi watangijwe ku mugaragaro mu 2020 ku buso bwa hegitari 136 ku nkombe z’inyanja ya Atalantika. 

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo n’iterambere ry’inyanja, Sapco-Senegal, kihanangirije Akon kimubwira ko agomba gutangira kubaka ako kanya cyangwa se akamburwa igice kinini cy’ubutaka yemerewe. Nk’uko ikinyamakuru Bloomberg kibitangaza ngo iki cyemezo kibaye nyuma yuko Akon yananiwe kwishyura Sapco inshuro nyinshi.

Igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Akon

Guverinoma ya Senegal iteganya ko uwo mushinga uzihutisha iterambere, ndetse ufite amahirwe menshi ku bukungu bw’igihugu no kuzamuka mu bukerarugendo, gusa bagaterwa impungenge no kuba uyu muhanzi nta bushake agaragaza bwo kwihutisha uwo mushinga.