Akabati ka Kobe Bryant kari muri Staples Centre yakoreshaga kuva muri 2004 kugeza 2016, kuri ubu karimo gutezwa cyamunara muri Sotheby’s muri Amerika.
Ako kabati, byari biteganyijwe ko kagomba kurimburwa ubwo bari barimo kuvugurura 2018, gusa kaza kubikwa n’umukozi wo muri iyo nyubako nyuma kaza gutwarwa n’undi muntu wagashyizeho izina Bryant.
Ako kabati gafatwa nk’urwibutso rwa Kobe Bryant, cyabanje kugerekwa amadorari ibihumbi 700, gusa biteganijwe ko kizagera kuri miliyoni 1.5 mu madorari.
Amafaranga yose azava muri iyo cyamunara azagirira akamaro Fondasiyo y’urubyiruko ya Los Angeles Lakers, mu rwego rwo gukomeza umurage wa Bryant wo gufasha.
