Aho guhura nanjye wafata ibihumbi 500 by'amadorari! Jay-Z yashyize akadomo ku rubanza rwari rwabuze gica

Aho guhura nanjye wafata ibihumbi 500 by'amadorari! Jay-Z yashyize akadomo ku rubanza rwari rwabuze gica

 Oct 24, 2023 - 19:54

Nyuma yuko hari hamaze iminsi hari impaka zishingiye ku kuba hari abantu bavuga ko guhura na Jay-Z mugasangira biruta guhabwa akayabo k'amadorari ibihumbi 500 bitewe n'ibyo wamwungukiraho, Jay-Z we ntiyemeranya na byo.

Mu kiganiro cyihariye Jay Z yagiranye n’itangazamakuru, yagize icyo avuga ku magambo yavugishije benshi mu mezi make ashize, aho bahanga ku rubuga rwa Twitter bajyaga impanka za ngo turwane, bamwe bavuga ki guhura na Jay-Z ugasangira na we, biruta guhabwa akayabo k’ibihumbi 500 by’amadorari, ni ukuvuga arenga gato miliyoni 500 z’amanyarwanda.

Jay-Z yacecekesheje abemezaga ko guhura na we biruta guhabwa amadorari ibihumbi 500

Aba bahanga bavugaga ko guhura na Jay-Z biruta kuba wahabwa ibihumbi 500 by’amadorari, kubera ko ngo uyu muraperi ashobora kuguha ubumenyi cyangwa umuyoboro ukuganisha ku kuba umwe mu baherwe.

Ariko rero, nk’uko Jay Z abivuga, ngo ibyo bintu nta bwenge burimo. Aganira na Gayle King kuri CBS Mornings, uyu muraperi w’umuherwe yagize ati:“Wafata ayo mafaranga”. 

Umunyamakuru akomeje kumuhata ko n’abantu benshi basanzwe bavuga ko uhuye na Jay Z, ashobora kubona ubwenge bw’ingirakamaro, yamusubije ati:“Ubwo bwenge bwose wabukura mu ndirimbo, ibyo ni ibintu bibi cyane, ntabwo nagushishikariza gukora amahitamo nk’ayo.

Ahubwo ikiruta, wafata ibyo bihumbi 500 ukagenda ukagura alubumu hanyuma ukumva indirimbo ziriho, kuko  byose ni ho bikubiye “.

Jay-Z yemeje ko aho guhura na we wahitamo ibyo bihumbi 500 by'amadorari

Uyu mugabo wa Beyonce banafitanye abana batatu, avuga ko ubwo bwenge bavuga umuntu yakunguka ahuye na we, bwose buri mu ndirimbo yagiye akora, kuko ari zo zikubiyemo ubuzima bwe n’urugendo yanyuzemo kugira ngo agere aho ari ubu.