Umuhanzikazi Selena Gomez, yashashe inzobe ku itandukana rye na Justin Bieber muri 2018, avuga ko uku gutandukana ari ko kwatumye atera umugongo imbuga nkoranyambaga kugira ngo abanze yitekerezeho.
Selena Gomez ntiyifuzaga kongera kubona inzenya zo ku mbuga nkoranyambaga mu gihe we yari yasaritswe n'agahinda
Yakomeje avuga ko agahinda n'umubabaro yagize bitari kumwemerera gukomeza kureba abantu bishimiye kuri Instagram.
Yagize ati:"Nari nababaye cyane, sinari niteguye gukomeza kureba ibibera ku mbuga nkoranyambaga."
Gutandukana kwa Selena Gomez na Justin Bieber, kwaje nyuma y'umwaka umwe barangwa no gushwana bakongera bagasubirana, gusa gutandukana kwabo kwaje gukurikirwa n'ibibazo by'uzima bwo mu mutwe byibasiye Gomez.
Nubwo bigaragara ko Gomez yakomerekejwe cyane no gutandukana na Justin Bieber, mu mwaka ushize yatunguye benshi, ubwo yavugaga ko gutandukana na Beiber ari cyo kintu kiza cyamubayeho mu buzima bwe.
Selena Gomez avuga ko gutandukana na Justin Bieber ari cyo kintu kiza cyamubayeho mu buzima bwe
Nyuma yo gutandukana na Justin Bieber, Selena Gomez yahise akundana na Hailey Baldwin, nyuma aza gukundana n'umuhanzi The Weeknd, ariko kugeza uyu munsi, uyu muhanzikazi ni ingaragu.
