Umuhanzikazi Adele, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yavuze uburyo igitaramo giheruka yahuriyemo n'iteshamutwe.
Muri iki kiganiro yakoze ku munsi w'ejo, yavuze ko igitaramo cye cyarimo akavuyo kenshi, kugeza ubwo umwe mu bafana be byabaye ngombwa ko asohorwa mu gitaramo imburagihe.
Adele yavuze ko igitaramo cye giheruka cyari cyuzuyemo akavuyo
Yagize ati:"Mu mpera z'icyumweru gishize, byari akavuyo kenshi, hari ku munsi w'ubwigenge bwa Mexico.
Hari abantu benshi barimo kwizihiza uwo munsi, kandi iyo abantu bari mu mwuka wo kwishima bituma bifuza kujya mu birori.
Benshi bavuye mu gitaramo kubera imyitwarire mibi. Ntibagumaga hamwe, banteshaga umutwe, mbega byari ubusazi."
Yakomeje agira ati:"Gusa hari umwe muri bo wendaga kunsaza, umugore wanyuraga imbere yanjye buri munota amabere ye yose ari hanze. Yari yicaye hafi yanjye, yasinze bikabije. Yibwiraga ko ahari nta muntu umubona, kuko yacagaho buri kanya ajya gufata inzoga, gusa amabere ye yasohotse mu myenda, ibintu byanteye umujinya."
Adele, yavuze ku mujinya yatewe n'umufana we, kugeza ubwo anamusohora mu gitaramo
Adele, yahuriye n'iri shyano mu gitaramo, nyuma y'icyumweru kimwe aciye amarenga y'ubukwe bwe n'umukunzi we Rich Paul.
