Adele yahishuye ko yiyumvamo ubutinganyi

Adele yahishuye ko yiyumvamo ubutinganyi

 Aug 3, 2024 - 12:12

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza, Adele, yahishuye ko muri we ahora arwana intambara mu mutwe we yo kwiyumvamo ubutinganyi kuko aba yumva abangamiwe no kuba afite umubiri w'abagore.

Ubwo yari mu gitaramo yakoreye mu Budage i Munich, Adele yafashe akanya aganiriza abafana be aboneraho no kubahishurira ko ahora yumva abangamiwe mu mutwe we bitewe n'uko aba yumva atishimiye ko ari umugore.

Yavuze ko nubwo ari umugore ariko inshuro nyinshi aba yiyumva nk'umugabo, kuko aba yumva yikundira abagore bagenzi be ugasanga bimubangamiye.

Yagize ati "Kenshi ntekereza ko ndi umutinganyi (umugabo) kuko mbangamiwe no mfite umubiri w'abagore."

Adele aherutse gutangaza ko nyuma yo gukora ibitaramo afite mu gihugu cy'u Budage, azahita afata ikiruhuko kirekire mu muziki we, kuko nta ndirimbo nshya bazongera kubona vuba.