Adele yafashe ikiruhuko mu muziki

Adele yafashe ikiruhuko mu muziki

 Jul 16, 2024 - 13:00

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza, Adele, ukunzwe n'abatari bake nyuma y'igihe kirekire atumvikana mu bikorwa by'umuziki yamaze gutangaza ko yabaye afashe ikiruhuko kirekire mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ryo mu gihugu cy'u Budage ari naho ari kubarizwa, Adele yatangaje ko abafana batagomba kwitega indi ndirimbo ye nshya mu gihe cya vuba aha.

Yavuze ko ubu yabaye afashe ikiruhuko mu muziki kuko hari ibindi bikorwa bishya agiye gukurikirana.

Yagize ati "Nta gahunda mfite y'indirimbo nshya. Nkeneye ikiruhuko kirekire kandi ndatekereza hari ibindi bikorwa bishya nshaka gukora."

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo 'Hello', akaba yaherukaga kuvugwa mu bikorwa by'umuziki mu mwaka wa 2021 ubwo yashyiraga hanze album yise '30'.

Iyi album ikaba yaraje no kwegukana igihembo cya album y'umwaka mu bihembo bya Brit Awards 2022 bitangirwa mu Bwongereza.