Abarabu bategereje Davido n'ubwuzu bwinshi

Abarabu bategereje Davido n'ubwuzu bwinshi

 Aug 5, 2023 - 02:59

Davido utegerejwe muri Leta zunze Ubumwe z'Abarabu itike ya make ni arenga ibihumbi 56 by'amanyarwanda.

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki wo muri Nigeria by'umwihariko mu njyana ya Afrobeats, ategerejwe i Dubai ku wa 02 Nzeri 2023 kuri Coca-Cola Arena aho azaba afite igitaramo cy'imbaturamugabo, ari nako kizaba ari kimwe mu bitaramo byo gukomeza kumvisha abafana be alubumu ye 'Timeless' ikomeje kumvwa n'abatari bake. 

Davido ukomeje gukora ibitaramo binyuranye mu mpande z'isi amurika iyi alubumu ye, akaba mu minsi yashize yari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu migi irimo Houston aho yakoze ibitaramo by'amateka ndetse akanahahabwa umunsi wihariye 'Davido Day', kuri iyi nshuro ab'i Dubai nibo bazaba batahiwe.

Davido ategerejwe i Dubai 

Aho mu Barabu, itike ziragurishirizwa ku rubuga rwa "Coca-Cola Arena website" aho itike ya make ari amafaranga Dhs175 akoreshwa muri Dubai, aho angana n'ibihumbi 56,112.81 by'amanyarwanda, ari nako iya menshi byagusaba ibihumbi 119,313.81 Frwf.

Ikindi kandi muri iki gitaramo, nta mwana uri munsi y'imyaka 16 wemerewe ku cyitabira atari kumwe n'umubyeyi we cyangwa se undi muntu umurera. Muri Nzeri kandi, abaririmbyi mpuzamahanga bo mu Buhinde mu njyana ya R&B aribo: Jay Sean, Manj Musik, Juddy D na Raghav nabo bakaba bazataramira kuri Coca-Cola Arena aho Davido nawe azaba yarakoreye.