Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania, Zuhura Othman Soud, wamenyekanye nka Zuchu, amarira ni yose nyuma yo kugera mu Rwanda.
Zuchu abajura bamukomye mu nkokora
Uyu muhanzi umwe mu bategerejwe na benshi mu birori bya Trace Awards & Festival uyu munsi, arimo kuri ayo kwarika nyuma yuko bene ngango bamwibye igikapu cyarimo ibyo yagombaga gukoresha muri iki gitaramo we n’ikipe yari kumufasha ku rubyiniro.
N’agahinda kenshi, Zuchu yanatangaje iyi nkuru mbi abinyuji kuri Instagram ye, aho yagize ati:”Nkigera hano mu Rwanda nabuze igikapu cyarimo ibintu byose nkenerwa kuri njye n’ababyinnyi banjye. Ndimo kugerageza uko naziba icyo cyuho!”
Zuchu yijeje abafana be ko ibi bibazo bitaribuze gutuma abatenguha
Icyakora, Zuchu yasezerenyije abafana be ko arimo gukora ibishoboka byose ngo agume ku murongo, gusa asaba abafana be kumusengera, kugira ngo iki kibazo kitangiza igitaramo cye, gitegerejwe iri joro.
