Zaba zongeye kubyara amahari hagati ya Selena Gomez na Hailey Bieber

Zaba zongeye kubyara amahari hagati ya Selena Gomez na Hailey Bieber

 Oct 1, 2023 - 16:22

Abakunzi ba Selena Gomez na Hailey Bieber bongeye kujya mu rujijo nyuma yuko aba bombi bahuriye muri 'Restaurant' imwe ariko buri wese akarya ukwe mu gihe hari hashize igihe hari umwuka mwiza kuri aba bakeba.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bongeye gucika ururondogoro nyuma yuko umugore wa Justin Bieber Hailey Bieber ahuriye na mukeba we Selena Gomez i Paris mu Bufaransa muri 'Restaurant' ariko buri wese akajya kurya ukwe, mu gihe bibwiraga ko aba bongeye kunga ubumwe nyuma y'igihe kirekire barebana ay'ingwe.

Hailey na Gomez, bose bakaba bari berekeje i Paris mu birori byo kumurika imideli " Paris Fashion Week," cyane ko uyu Hailey asanzwe ari umunyamideli byahiriye. Nyamara rero, hari amashusho yafashwe agaragaza aba bombi bagiye muri Restaurant ya 'L'Avenue' ariko buri wese ari kurya ukwe ndetse bari no mu nyubako zitandukanye (floors).

Hailey Bieber na Selena Gomez bahuriye muri Restaurant buri wese anyura ukwe

Icyatumye byongera kwibazwaho cyane, ni uko mu mezi ashize aba bose bagaragaje gushyigikirana mubyo abafana bafashe nk'amafuti. Byose byari byatangiye Hailey Bieber avuga ko impamvu Selena Gomez atabona umugabo ari uko ari mubi atanateye neza.

Nyuma yo gutangaza aya magambo, abafana ba Gomez baramwibasiye, ndetse bamutera n'ubwoba ko bazamwica. Ako kanya Gomez yahise asaba abafana be gusigaho bakareka kwibasira Hailey kuko ngo yamusabye imbabazi. Nyuma gato, Hailey nawe yahise ashishimura imyandiko amushimira ko yamusabiye imbabazi abafana be.

Nyamara nubwo Gomez yari asabiye imbabazi Hailey, abafana babyakiriye nabi bavuga ko ari ugushyigikirana ndetse bose batakaza ababakurikiraga ku mbuga nkoranyambaga. Kuri iyi nshuro, abafana bari kwibaza niba ibyagaragara ko biyunze muri iyo minsi byaba bitari byo, kuko batiyumvusha ukuntu bose barira muri Restaurant imwe buri wese akajya kurya ukwe kandi baziranye.