Umuhanzikazi wo muri gihugu cya Nigeria Yemi Alade, yongeye kuvugisha benshi nyuma y'uko atangaje ko abo mu ruganda rwa muzika bigeze kumugabaho igitero cyo kumusaba gukorana nawe imibonano mpuzabitsina kugira ngo bagire serivise bamuha.
Uyu muhanzi mu nyandiko ndende yanditse, yagaragaje ko kwanga gukora imibonano mpuzabitsina n'abagabo babimusabaga mu ruganda rw'imyidagaduro, byatumye hari amahirwe amucika.
Yemi Alade kwanga gutanga ruswa y'igitsinda byamufungiye amayira
Muri iyo nyandiko, avuga ko abantu benshi bibaza impamvu, ari we muhanzikazi umaze kurebwa cyane kuri YouTube muri Nigeria ndetse akaba afite na subscribe nyinshi kuri urwo rubuga, ariko akaba atajya aboneka mu bihembo bitangwa buri uko umwaka utashye.
Ati " Hari igihe cyageze, buri wese mu ruganda rwa muzika agashaka kuryamana nange. Bakabwira bati, 'nudakora ibi ntabwo uzabona biriya.' Kuryamana nabo, bakanyereka ko ari cyo cyiraro cyo kugera kubyo nshaka ndetse no kwegukana ibihembo. Ubwo nangaga kwishora mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina, ako kanya hari amahirwe yahise yifunga kuri nge."
Yemi Alade aremeza ko yasabwe gukora imibonano mpuzabitsina akabyanga
" Wakibaza ati kuki Yemi Alade nk'umugore wa Mbere muri Nigeria warebwe cyane kuri You Tube, akaba anafite subscribe nyinshi, kuki ataboneka mu bihembo bitandukanye buri uko umwaka utashye. Kuki atavugwa mu mpaka ziba kuri Twitter (X) ?.
Yemi Alade, yagaragaje ko impamvu y'ibi byose, ari uko yafunze amayira yose, gusa nanone ko yishimye kuko yihesheje agaciro. Ati "Inzira zose zirafunze kuri nge, kubera ko narengeye icyubahiro cyange. Mfite ubuzima bwange, ndishimye kandi mfite uko nkorera amafaranga neza. Ikiruta byose, mfite abafana bankunda cyane."
