Umwe mu bashinze inzu itunganya umuziki yitwa"Death Row" Suge Knight, yavuze ko yatunguwe n'itabwa muri yombi rya Duane 'Keefe D' Davis, ushinjwa kwivugana umuraperi 2Pac, ndetse arahira ko atazigera ajya gushinja uyu mugabo, kabone nubwo babimusaba inshuro igihumbi.
Suge Knight yanze gutanga ubuhamya mu rubanza rwa 2Pac
Knight yari mu modoka imwe na 2Pac ubwo yarasirwaga mu mujyi wa Las Vegas, kuko na we ubwe yakomerekeye muri uko kurasa.
Uyu muraperi uri muri gereza aho yakatiwe imyaka 28 azira u wicanyi ariko budafitanye isano n'urupfu wa 2Pac, yanze kuvuga niba Davis koko yaragize uruhare mu rupfu rwa 2Pac.
Knight aganira na TMZ yagize ati:"Ninjye muntu watunguwe n'ifungwa rya Keefe D, kuko sinatekerezaga ko ashobora gufungwa.
Uko byagenda kose, yaba yarabigizemo uruhare cyangwa atararugize, nta muntu nakifuriza kujya muri gereza mbigizemo uruhare."
Suge Knight ni we wari kumwe na 2Pac ubwo yaraswaga
Umunyamakuru wa TMZ bavuganaga na Knight ku murongo wa terefone, yakomeje kumubaza niba koko akomeje atazajya gutanga ubuhamya muri uru rubanza, maze Knight aramusubiza ati:"Igihumbi ku ijana ntabwo nzajya mu rukiko nta buhamya nzigera ntanga."
