Utuma mbona abandi bagore nka bashiki banjye! Diamond yatomoye Zuchu

Utuma mbona abandi bagore nka bashiki banjye! Diamond yatomoye Zuchu

 Feb 26, 2024 - 20:17

Nyuma y'uko Zuchu atangaje ko yanze Diamond Platnumz, uyu muhanzi agahita yinjira mu ntambara yo gusaba imbabazi uyu muhanzikazi, nyuma yo kuzihabwa yatomoye Zuchu karahava.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz yemereye imbere y’abafana ko Zuchu atumva abona abandi bagore nka bashiki be.
Diamond yabivuze nyuma yo gusaba imbabazi uyu muhanzikazi akaba n’umukunzi we ubwo yari mu gitaramo cya Full Moon Party ku munsi w’ejo mu birwa bya Zanzibar.

Tubibutse ko mu cyumweru gishize Zuchu yanditse ubutumwa abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram avuga ko yahisemo gutandukana na Diamond, ndetse ngo akaba yatangiye no kuryoherwa n’ubuzima bwuzuyemo umudendezo.

Icyakora, nyuma yo kumusabira imbabazi mu gitaramo imbere y’abafana be, ubu bari mu rukundo ruryoshye cyane, ku buryo bamwe batanatinye kuvuga ko batigeze batandukana ahubwo ari imikino bakinaga.