Umuhanz Usher, nyuma yo gutangaza ko azaririmba mu gitaramo cya Super Bowl halftime show giteganyijwe umwaka utaha, yatangaje ko arimo gutegura igitaramo kizenguruka isi, kigomba kuba nyuma y'ibi birori.
Usher yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo mushya
Amakuru ya Billboard, avuga ko uyu muhanzi ufite igihembo cya Grammy inshuro umunani, ateganya gutangaza aya makuru ku mugaragaro, mu ijoro ry'igitaramo cya Super Bowl halftime show.
Usher agiye gukora iki gitaramo, nyuma y'icyo yaherukaga gukora muri 2015.
Ubwo uyu muhanzi yaganiraga n'itangazamakuru ku munsi wo ku wa Kabiri, yavuze ko atari ibyo gusa ahishiye abafana be, kuko ateganya no gushyira hanze umuzingo wa kenda yise "Coming Home", ku munsi n'ubundi w'igitaramo cya Super Bowl halftime show.
Usher yatangaje ko ateganya gukora igitaramo gishya
Uyu muzingo, ni wo mushinga Usher azaba akoze ku giti ke, nyuma ya Hard II Love, umuzingo yakoze muri 2016.
