Urupfu rwa Mohbad rwatumye Label ya Davido yishongora

Urupfu rwa Mohbad rwatumye Label ya Davido yishongora

 Sep 22, 2023 - 18:06

Israel DMW ureberera inyungu za Davido yatangaje ko Label itekanye ku mubumbe ari iya bosi we Davido. Ibi akaba abivuze nyuma y'amakuru avuga ko umuhanzi Mohbad urupfu rwe hari aho ruhuriye na Label yabagamo.

Inkuru y'urupfu rwa Mohbad ikomeje gushengura benshi ndetse no kutavugwaho rumwe ku cyamuhitanye, dore ko bamwe bavuga ko uyu muraperi w'imyaka 27 y'amavuko yaba yarazize abo bakoranaga mu nzu itunganya umuzika ya "Marlian Record Label" y'umuraperi Azeez Fashola uzwi nka "Naira  Marley" .

Amwe mu mashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muraperi Mohbad mbere yuko yitaba Imana ari mu buribwe bukabije avuga ko azize abo bakoranaga. Ku bw'ibyo, abantu bose bahise bataka bosi we Naira Marley ashinjwa kuba ari we wihishe inyuma y'urupfu ry'uyu muraperi, ndetse kuri ubu nyina wa Mohbad arashaka umutwe w'uyu Naira Marley. 

Israel DMW aravuga ko Label ya bosi we Davido ariyo itekanye ku mubumbe

Kuri iyi mpamvu, Israel DMW ureberera inyungu za Davido mu muziki, yahise ajya ku ruta rwe rwa Instagram maze ashyiraho ifote ye ari kumwe na bosi we Davido, avuga ko inzu yabo itunganya umuziki ari yo itekanye yo nyine ku mubumbe.

Israel DMW akaba yahamije ko bosi we atandukanye n'abandi bose kandi ko ayoboye Label itekanye kuruta izindi mu isi. Atavuze izina "Davido " kuri iyo foto yapostinze bari kumwe, yagize ati " Bosi wa Label itekanye ku mubumbe. Ubutabera kuri Mohbad."

Aya magambo akaba yahise asamirwa hejuru na benshi bemeza ko yashakaga kwerekana ko labal ya bosi we Davido ya "Davido Music Worldwide (DMW)" ariyo ikwiye kuganwa kuko ngo izindi ziri kwivugana ababarizwamo.

Ku rundi ruhande, Davido ari kumwe n'abandi bahanzi bakomeye muri Nigeria, kuri uyu 21 Nzeri bakaba bakoze urugendo basaba ko hakorwa iperereza ryihuse ku rupfu rwa Mohbad ndetse bagasaba ko ababikoze bose bahanwa. Mohbad akaba yaritabye Imana ku wa 12 Nzeri 2023.