Ureberera inyungu Zari yivanze mu bibazo bye na Shakib

Ureberera inyungu Zari yivanze mu bibazo bye na Shakib

 Aug 14, 2024 - 11:00

Mu gihe Zari Hassan n'umugabo we Shakib Lutaaya bakomeje guterana amagambo yo gukomeretsanya bapfa Diamond, ureberera inyungu (Manager) Zari nawe yivanze muri ibi bibazo.

Kuva ku munsi Diamond Paltnumz yajyaga muri Africa y'Epfo aho Zari atuye agiye mu isabukuru y'amavuko y'umwana wabo Tiffah, byahise biteza umwiryane hagati ya Shakib n'umugore we Zari.

Shakib yavugaga ko kuba Diamond Paltnumz yaragiye mu rugo rwe, atigeze abimenyeshwa ari agasuzuguro ndetse we akavuga ko ashobora kuba agifitanye umubano wihariye n'umugore we Zari ahubwo bakaba bari kwitwaza abana.

Ni ibintu byarakaje Zari bituma amubwira ko akwiye kugenda gake kuko n'ubundi nta kintu ajya yinjiza mu rugo rwabo. Yavuze ko kandi kuba yakwirakaza nta kintu we biri bumuhombyeho kuko n'ubundi we ibintu atunze byose ari ibye.

Yakomeje avuga ko bitewe n'ifuhe rye ridafite inshingiro, yasanze atakiri umugabo umukwiriye, ahubwo ibyiza ni uko yajya kwishakira abagore bari ku rwego rwe, ndetse akaba yarahise amwiyama kongera kugaruka kumureba muri Africa y'Epfo kuko atakimubona nk'umugabo we.

Mu gihe Shakib byavugwaga ko yagiye akurikiye amafaranga ya Zari, ibi nawe yaje kubihakana avuga ko urukundo ari rwo rwamujyanye cyane ko nta mafaranga Zari ajya amuha. Yongeyeho ko kandi adateze kubyarana na Zari kuko imyaka y'umugore aba ashobora kubyara yaramusize.

Kuri ubu ureberera inyungu Zari (Manager), Galston Anthony, yabwiye Shakib ko agomba gutuza akareka gutera amagambo n'umugore we. Yamwibukije ko ibyo yigira byose ahubwo yakagombye kuba amushimira kuba yaramugize icyamamare akamenyekana, kuri ubu akaba ashobora no kubyaza umusaruro izina amaze kugira.

Nubwo Zari yavuze amagambo akomeretsa Shakib, avuga ko aticuza ibyo yakoze.