Umuryango wa Vava wamenyekanye nka 'Dorimbogo' urasaba ubufasha

Umuryango wa Vava wamenyekanye nka 'Dorimbogo' urasaba ubufasha

 Jul 28, 2024 - 09:28

Nyuma y'inkuru y'inshamugogo yaraye imenyekane ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ko Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka 'Dorimbogo' yitabye Imana, umuryango we uri gusaba ubufasha ngo haboneke ubushobozi bwo kumushyingura.

Ku mugoroba wo kuri uyu gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, nibwo mu gihugu hose cyane cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga hamenyekanye inkuru y'inshamugogo ko uwitwa Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka 'Dorimbogo' ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana azize uburwayi.

Ni inkuru yashenguye benshi cyane ko uyu Dorimbogo mu biganiro byose yakoraga kuri shene zitandukanye za YouTube wasanga bishimisha benshi, bamwe bakamukundira ko yavugaga ibintu byose akoresha ukuri nta guca ku ruhande.

Dorimbogo yitabye ahagana saa18:00 z'umugoroba aguye mu bitaro bya Kibuye. Mbere y'uko yoherezwa kuri ibi bitaro akaba yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kibogora aho yatakaga ko arwaye umutwe n'igifu ariko abaganga bakabura uburwayi.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Dorimbogo avuga ko arembye cyane ndetse asaba ko naramuka atagarutse i Kigali abakunzi be bazamuherekeza, aboneraho no gusaba imbabazi umuntu wese yaba yarahangamiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Biteganyijwe ko Valentine azashyingurwa ku munsi w'ejo ku wa mbere tariki 29 Nyakanga 2024, ariko kugeza ubu nta bushobozi umuryango we ufite bwo kugura isabduku ngo babashe kumushyingura, ku bw'iyo mpamvu bakaba basaba uwaba afite umutima wa kimuntu ko yabafasha.

Dorimbogo yitabye Imana asize abana babiri b'abahungu bari bakiri bato. Imana imwakire mu bayo!

Ukeneye gutanga inkunga yawe wayinyuza kuri nimero 0788823315, ibaruye kuri Gerard Mbabazi.