Umuryango wa nyakwigendera Michael Jackson (MJ) ngo wagiranye amakimbirane ashingiye ki mitungo nyuma yuko umuhungu muto wa MJ, Bigi Jackson uzwi ku izina rya MJ Blanket , yanze ko ngirakuru Katherine akoresha imitungo ya se, ku buryo ubu rugeretse mu nkiko.
Blanket Jackson yihindutse nyirakuru
Nk’uko tmz ibitangaza, ngo inyandiko zigaragaza ko MJ Blanket yatanze icyifuzo mu rukiko arusaba kutemerera nyirakuru gukomeza gukoresha amafaranga ya MJ mu bujurire bw’imanza ze ngo zidashira.
Ku ikubitiro, MJ Blanket na nyirakuru we babanje gufatanya muri uru rubanza bahanganye n’abashinzwe umutungo wa MJ badashaka ko batangiza umushinga wari gutwara amafaranga menshi.
Katherine Jackson ntabwo arimo kuvuga rumwe n'umwuzukuru we ku mitungo ya Michael Jackson
Icyakora, ngo Blanket yasobanuye neza ko yabikoze kubera ko atari azi uko urwo rubanza ruzagenda.
