Umukunzi wa Rayvanny yateye utwatsi ibyo gutandukana, ateguza ubukwe

Umukunzi wa Rayvanny yateye utwatsi ibyo gutandukana, ateguza ubukwe

 Oct 20, 2023 - 18:49

Fahima, wamenyekanye nka Fahyvanny akaba umukunzi w'umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Rayvanny, yahakanye amakuru yavugaga ko we n'uyu muhanzi batandukanye, ahubwo atangaza ubukwe vuba aha.

Fahyvanny, umukunzi w’umuhanzi wo muri Tanzania Rayvanny, yatunguye abakunzi be, avuga ko we na Rayvanny batigeze batandukana ku mugaragaro.

Fahyvanny yavuze ko ibyo kuba yaratandukanye na Rayvanny nta byo azi

Mu kiganiro Fahyvanny yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania, yagaragaje ko na we afite urujijo ku bijyanye n’igihe bivugwa ko gutandukana byabereye, avuga ko atabyibuka.

“Bwa mbere, sindatandukana n'umukunzi wanjye. Icya kabiri, sinzi igihe murimo kuvuga. Simbyibuka.”

Amagambo ye yerekana ko urukundo rwabo rushobora kuba rwarahuye n’ibibazo, ariko nk’uko abivuga, gutandukana ku mugaragaro ntibyigeze bibaho.

Kubana n’icyamamare nka Rayvanny bizana ningutu, cyane cyane iyo umuntu ari mu rukundo na we. Abajijwe uko we abasha guhangana n’icyo gitutu, Fahyvanny yagize ati: “Kuberako ankunda kandi nanjye mburimo, abandi ntibampangayikishije.” Ibi byerekana ko yizeye Rayvanny kandi yizera urukundo rwabo.

Si ibyo gusa kandi, kuko Fahyvanny yanemeje ko hari gahunda yo kurushinga na Rayvanny.

Yirinze kubivugaho byinshi, gusa yagize ati:”Ubukwe burahari! Ibindi ni gahunda z’umuryango, gusa mumenye ko buhari.”

Muri Mata uyu mwaka, Rayvanny yatunguye abakunzi be asohora indirimbo nshya yise “Forever”, ndetse mu mashusho yayo akoreshamo Fahyvanny.

Iyi ndirimbo yabaye ikimenyetso cyerekana ko aba bombi biyunze kandi bagarutse hamwe nyuma yo gutandukana kwabo muri 2020.

Fahyvanny yanatangaje ko ahubwo hari guhanda yo kurushinga hagati ye na Rayvanny

Mu magambo y’iyi ndirimbo, Rayvanny asezeranya Fahyvanny urukundo rw’iteka kandi agaragaza ko yifuza kubana na we ubuzima bwabo bwose.

Amagambo ya Rayvanny ni ubuhamya bwiza bwimbitse bugaragaza amarangamutima ye kuri Fahyvanny, ashimangira ubwiza bwe karemano kandi atangaza urukundo rwe no kumugandukira.