Nubwo imyaka 14 yihiritse yitabye Imana, amateka n'ibigwi by'umuhanzi Michael Jackson, biracyavugwa nk'ibibaye ejo.
Prince yasobanuye impamvu se yahinduye uruhu
Jackson kandi, ni rimwe mu mazina y'ikitegererezo, yazanye impinduka zifatika mu ruganda rwa muzika, n'ubwo yagiye avugwaho ibintu budasobanutse, kugongana n'amategeko ashinjwa ibyaha by'ihohotera, ndetse n'amakuru ajyanye no guhindura uruhu rwe.
Icyakora, kimwe mu bintu bitavuzweho rumwe, ni imihindukire y'uruhu rw'uyu muhanzi, ubusanzwe wari umwirabura akagenda ahinduka umwera buhoro buhoro.
Michael Jackson yavutse ari umwirabura aza kwihinduza umwera
Nyuma y'imyaka hafi 15, umuhungu wa Michael Jackson witwa Prince, yagize icyo avuga ku mibereho ya se yibazwaho byinshi.
Ubwo yaganiraga na Mike Tyson, Prince yahinyuje abakekaga ko se yahinduye uruhu kubera ko yashakaga kuba umuzungu.
Yagize ati:"Benshi bakekaga ko data yahinduye uruhu rwe kubera ko yashakaga kuba umuzungu, gusa si ko bimeze, kuko yabikoze ashaka ko uruhu rwe rworoha."
Prince, avuga ko se yari afite "vitiligo" ibibazo by'uruhu, ari na byo byatumye ahinduza uru rwe
Yakomeje agira ati:"Data yambwiye ko yari afite indwara y'uruhu, ndetse ko hari n'uburyo yahanganamo na yo. Rero, yabikoze kugira ngo atabare uruhu rwe rwari rukomeje kwangirika buhoro buhoro."
Prince, yavuze aya magambo, mu gihe kugeza n'uyu munsi hari abatekerezaga ko Michael Jackson yahinduye uruhu kuko yanga abirabura.
