Umuhanzikazi Lizzo w'imyaka 35 uzwiho kuba ari umuhanzikazi ufite umubiri ushishe, ari mu mazi abira, nyuma yuko ababyinnyi be batatu bamaze kumugeza mu nkiko.
Aba babyinnyi bareze uyu muhanzikazi kubashora mu bintu byinshi bibatesha agaciro birimo no kwbitabira ku gahato ibirori biberamo ibikorwa by'urukozasoni, n'ibindi.
Lizzo yajyanwe mu nkiko n'ababyinnyi be
Ababyinnyi batatu bavugwa mu rubanza nk'abarega, ni Arianna Davis, Crystal Williams na Noelle Rodriguez.
Usibye Melissa Viviane Jefferson wamenyekanye nka Lizzo, abandi baregwa muri uru rubanza barimo Shirlene Quigley, uhagarariye ababyinnyi ba Lizzo, na Big Grrrl Big Touring, Inc, isosiyete ishinzwe ibihangano bye.
Davis na Williams birukanwe ku mirimo yabo nk'ababyinnyi ba Lizzo, mu gihe Rodriguez yaretse akazi nyuma y’imyitwarire ibangamye y'uyu muhanzikazi.
Muri dosiye, abarega bavuga ko, nyuma y’igitaramo cyabereye i Amsterdam muri Gashyantare 2023, Lizzo yabatumiye nijoro, aho bisanze mu kabari kabyiniramo abakobwa bambaye ubusa kitwa "Bananenbar" .
Uru rubanza ruvuga ko mu gihe runaka nijoro Lizzo yatangiye gusaba aba babyinnyi be gusimburana bakorakora abo bakobwa babyinaga bambaye ubusa, kurya imineke yakojejwe mu bitsina by'abo bakobwa babyinaga, n'ibindi bikorwa by'urukozasoni.
Ababyinnyi ba Lizzo bamushinja kubakoresha ibikorwa by'urukozasoni
Uru rubanza rukomeza ruvuga ko Lizzo by'umwihariko, yahatiye Davis gukora ku ibere ry'umwe muri abo bakobwa bari bambaye ubusa."
Ubwo Davis yangaga, Lizzo ngo yaba yaratangiye kuririmba uturirimbo tumuhatira kubikora.
Nkuko bigaragara mu kirego, Davis yanze inshuro eshatu ariko izo ndirimbo zarushijeho kwiyongera, zisaba Davis gukorakora umukobwa. Nyuma yo kubona ko nta bundi buryo, Davis yahise yemera ndetse akorakora uwo mubyinnyi.
Nkuko bigaragara mu kirego, abarega bababajwe cyane n’uko Lizzo atitaye ku bwigenge bw’umubiri w’abakozi be ndetse n’abamukikije.
Davis avuga kandi ko Lizzo yamukojeje isoni nyuma y’igitaramo cya South by Southwest, ubwo uyu muhanzikazi yamubwiraga ko asa nk'utitaye ku byo akora, agusha ku miterere y'umubiri we.
Noelle Rodriguez yeguye ku bufatanye na Davis nyuma yo gusuzugurwa na Lizzo.
Ibirego bishinja uhagarariye ababyinnyi ba Lizzo
Ikirego cyatanzwe mu rukiko rwisumbuye rwa Los Angeles, kigaragaza Shirlene Quigley nk'uregwa.
Kugeza magingo aya, Lizzo n'abamuhagarariye, nta n'umwe uragira icyo avuga ko byo yarezwe
Ababuranyi bashinja uyu mukuru wabo gusebya ababyinnyi bakoze imibonano mpuzabitsina batarashaka. Ikirego kandi kimushinja gukwirakwiza ibitekerezo bibi by’imibonano mpuzabitsina, no kuganira ku busugi bw’umwe mu barega.
Icyakora, yaba Lizzo cyangwa abamuhagarariye, ntibigeze basubiza ku mugaragaro ibyo baregwa.
