Umwe mu bahanzi bari kuzamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, King Élise, yashyize hanze indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana, iyo yise "Amani".
King Élise ni umuhanzi watangiye umuziki mu mwaka wa 2016
Ni indirimbo uyu muhanzi avuga ko inganzo yayo yayikuye ku bibazo bitandukanye nko guca mu buzima bubi birimo uburwayi n'ubukene budasanzwe abantu bashobora kugeramo bakiheba bakibagirwa Imana.
King Elise akorera umuziki muri Canada
Avuga ko yakoze "Amani" cyangwa se "Amahoro", ashaka kumvisha abantu ko amahoro ariyo ya mbere, bityo ko buri muntu akwiriye kwihangana kandi ko ayo mahoro uyatanga ari Yesu, ndetse akaba ari na we mahoro.
King Elise, ni umuhanzi wakunzwe mu zindi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza zirimo Control, Champion, Viwango, Nzambe, Ongeza, Nampenda, Nangoja, Asante mama, Ndaje, zose ziboneka ku rubuga rwa YouTube.
