Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Enock yashyize hanze indirimbo nshya yise "Icumbi", indirimbo nziza ikubiyemo ubutumwa Imana yamutumye ku bwoko bwayo.
Aganira na The choice live, yagize ati:"Indirimbo "Icumbi" nayanditse mu mwaka wa 2022! nari nicaye ndimo ntekereza imirimo myinshi yakozwe n'amaraso ya yesu abari abanyamahanga tugahinduka ubwoko bwayo, ntekereza ukuntu Imana yakinguye amarembo kuri twe tutagikeneye abatambyi ngo tubone kubabarirwa ahubwo twigerera imbere y'intebe y'Imana tukisanzura tugasaba ibyo dushaka.
Indirimbo itangira kumanuka murinjye ntangira kumva amagambo Imana imbwira ko tutakivumbye agakiza ahubwo natwe ubwacu tugafiteho uburenganzira."
Uretse ibyo kandi, Enock yanavuze ko hari byinshi ahishiye abakunzi be mu minsi iri imbere.
Yagize ati:"Ibyo mpishiye abakunzi banjye ni byinshi cyane kuko Imana inganiriza buri munsi kandi ibyo inshyira ku mutima mbangomba kubigeza kubantu banjye. Ndabasezeranya ko byose ibyo Imana izanshyira ku mutima nzajya mbibagezaho n'ubwo byaba buri munsi.
Enock yasoje asaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi ndetse bakanashyigikira ibihangano bye.
Uretse iyo ndirimbo yise "Icumbi" inakomeje gukundwa n'abatari bake, yakunzwe mu zindi ndirimbo nka, "Imvura y'imigisha" na "Impamba".
