Amakuru agezweho, ni uko umubiri w'umuhanzi wo muri Nigeria Mohbad uherutse kwitaba Imana, wataburuwe kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.
Ibi kandi, bibaye mu gihe hari amashusho yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuhanzi Naira Marley, akaba n'inshuti magara ya Mohbad, amunywesha itabi.
Umuhanzi Naira Marley arashyirwa mu majwi nyuma yo kugaragara amuhata itabi
Mu gihe kugeza n'iyi saha hataramenyeka ikishe Mohbad, Naira Marley ni we ukomeje gushyirwa mu majwi.
Promise Oladimeji Aloba, wamenyekanye nka Mohbad, yitabye Imana ku wa Kabiri w'icyumweru gishize, azize uburwayi butarasobanuka.
Mohbad uherutse kwitaba Imana azize uburwayi butrasobanuka
Polisi ya Nigeria, yatangaje ko ibizamini bya autopsy ku mubiri wa Mohbad byagenze neza, ndetse ku mu gihe kitarambiranye ibisubizo biraba byabonetse
