Ukekwaho kwiba Shene ya Yago Pon Dat yatangiye kuburana

Ukekwaho kwiba Shene ya Yago Pon Dat yatangiye kuburana

 Aug 8, 2024 - 09:26

Ukurikiranweho icyaha cyo kwiba shene ya YouTube y'umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, yatangiye kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

Kuri uyu wa kane tariki 8 Kanama 2024, nibwo umusore ukurikiranweho kwiba shene ya YouTube yitwa 'Yago Tv Show' y'umuhanzi akaba n'umunyamakuru uzwi nka Yago Pon Dat, yatangiye kuburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mu rukiko rw'ibanze rwa Nyamirambo, mu gihe iperereza rigikomeje.

Tariki ya 1 Nyakanga 2024 ahagana saa yine za mu gitondo nibwo shene ya Yago Tv Show byagaragaye ko itakigaragara ku muyoboro wa YouTube nk'uko bisanzwe, bitewe n'uko iyo wayishakaga utashoboraga kuyibona.

Icyakora nyuma byaje kugaragara ko iyi shene yibwe ihindurirwa izina yitwa 'Mr Giveaway'.

Nyuma Yago yaje gutanga ikirego mu rwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, ngo bamufashe gushakisha uwaba yaribye iyi shene ye, bityo akaba yahanwa.

Tariki 20 Nyakanga 2024, nibwo Yago yatangaje ko ku bufatanye na RIB ubu shene yongeye kugaruka mu biganza bye ndetse hatabwa muri yombi uwakwekwagaho kuyiba, ari nawe ugiye kuburana.

Amakuru avuga ko uyu watawe muri yombi ari uwahoze ari umukozi we wamufasha gushyira ibiganiro kuri iyi shene, gusa Yago amaze kumwirukana undi yafashe umwanzuro wo kwiba iyi shene kugira ngo yihimure.