Timaya yatangije impaka zo kumenya isoko y'ikibi mu isi

Timaya yatangije impaka zo kumenya isoko y'ikibi mu isi

 Aug 2, 2023 - 02:04

Umuhanzi Timaya yatangije impaka ku mbuga nkoranyambaga zo kumenya hagati y'amafaranga no 'kwirebaho' isoko y'ikibi muri ibi bihe.

Umuhanzi wo muri Nigeria Inetimi Alfred Timaya Odon amazina nyakuri ya Timaya, yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga atangaza ko kugera magingo aya, amafaranga atakiri isoko y'ikibi mu isi nkuko byahoze.

Ibi Timaya yabigarutseho ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Kanama 2023, ubwo yandikaga ko kuri ubu "Kwirebaho" cyane kw'abantu ari byo soko y'ikibi mu isi aho kuba 'amafaranga' nkuko byahoze. Ati " Amafaranga ntabwo akiri umuzi w'ibibi byose, ahubwo kwirebaho niwo muzi w'ikibi."

Timaya aremeza kwirebaho ari isoko y'ikibi 

Nyamara rero, ako kanya agisohora iyo nyandiko, abafana bahise bayisamira hejuru, maze ku mbuga nkoranyambaga hacikamo ibice aho bamwe bamushyigikiraga abandi ntibemeranye n'uyu muhanzi w'imyaka 42.

Ku rundi ruhande, abandi kuri izi mbuga, bari kwemeza ko "Amafaranga nta narimwe yigeze aba umuzi w'ikibi mu isi, ahubwo ngo urukundo rw'ayo mafaranga nirwo muzi w'ikibi." Nubwo uyu muhanzi bamwe batari kuvuga rumwe nawe, ariko kandi benshi bari kumushyigikira.