Umuhanzikazi Tems yagize icyo avuga ku bihuha byari bimaze iminsi bikwirakwira ku mbuga koranyambaga bivuga ko atwite.
Tems abavugaga ko atwite, yabise abasazi
Ibi bihuha by'itwita rya Tems, byatangiye gukwirakwira mu cyumweru gishize, nyuma yo kugaragara mu birori bya Burberry fashion, byabaye ku wa Mbere w'icyumweru gishize, i London mu Bwongereza.
Uyu muhanzi yari mu byamamare byari muri ibi birori, ariko abantu benshi batunguwe n'imyambaro yari yahisemo, bakeka ko ashobora kuba ari uburyo bwo kugaragaza ko atwite. Benshi bahise batangira kuvuga ko iyi nda yaba yarayitewe n'umuraperi wo muri Amerika, Future, baherutse no gukorana indirimbo bise "Wait 4 U".
Tems, uburyo yagaragaye yambaye mu birori bya Burberry fashion, ni bwo bwatumye bokekwa ko atwite
Temilade Openiyi wamenyekanye nka Tems, yananiwe gukomeza kwihanganira abantu bamushinja guterwa na Future, maze ajya ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, maze aragira ati:"Abantu mwarasaze."
