Taylor Swift yongeye gukora amateka kuri Billboard

Taylor Swift yongeye gukora amateka kuri Billboard

 May 1, 2024 - 13:21

Nyuma yo ukora agahigo kuri Billboard Hot 100 muri 2022, Taylor Swift yongeye kwerekana ubuhangange bwe mu muziki, asubira ayo mateka nyuma y'imyaka ibiri gusa.

Umuhanzi w’Umunyamerika Taylor Swift akomeje kuba inkuru nyuma yo kwigarurira Billboard Hot 100, bitewe nuko indirimbo ze 10 zose zinjiye kuri Billboard Top 10, ndetse izo ndirimbo zose zikaba ziri no kuri album ye nshya yise “The Tortured Poets Department.”

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Taylor yashimiye byimazeyo abakunzi be ku nkunga bamuha ndetse bagakomeza no kumuzamura mu muziki mu gihe avuga ko na we atizera uburyo yabashije gukora ayo mateka.

Indirimbo 10 zose ziri ku muzingo mushya wa Taylor Swift zaje mu ndirimbo 10 za mbere kuri Billboard Hot 100

Uyu muhanzi yigaruriye Billboard abikesheje indirimbo ze 10 aho indirimbo ya mbere kuri urwo rutonde ari 'Fortnight' yakoranye na Post Malone, na yo nyine iri kuri iyo album ifite indirimbo 16, yasohotse ku mugaragaro ku ya 19 Mata uyu mwaka.

Ntabwo ari ubwa mbere Swift akora amateka nk’aya kuri Billboard, kuko muri 2022 n’ubundi yaboye Billboard Hot 100 abikesheje album ye yise 'Midnights' aho indirimbo 10 zayo zose zabashije kuza kuri Billboard top 10.