Mu myaka ishize, hagiye hagaragara amashusho n’amajwi byakozwe na AI bigaragaza Taylor Swift mu buryo butandukanye, harimo n’ibinyoma byamugaragazaga mu matangazo ya politiki asaba abantu gutora Donald Trump, ndetse n’amashusho ye avuga ko atari akwiriye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru dukesha BBC ni uko bimwe mu byatumye Taylor Swift afata icyemezo cyo gushyiraho izi ngamba ku bimuranga, ari ukugira ngo atongera gukoreshwa mu buryo we atemera.
Umunyamategeko w’inzobere mu by’uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge, Josh Gerben, yavuze ko kwandikisha ibirango ku ijwi n’isura ari uburyo bushya ibyamamare bitangiye gukoresha mu guhangana n’ikibazo cya AI.
Yagize ati: “Mu kwandikisha interuro zihariye zijyanye n’ijwi rye, Taylor Swift ashobora guhangana n’abakoresha AI bamwigana, n’iyo byaba bidasa neza 100% ariko bisa ku buryo bushobora kuyobya abantu.”
Iyi nzira Swift ari gukoresha ije ikurikira iyafashwe n’umukinnyi wa filime Matthew McConaughey, wabaye uwa mbere mu byamamare mu kwandikisha ibirango ku ijwi n’isura bye mu rwego rwo kwirinda AI.
Ibi byafunguye umuryango ku bandi bahanzi n’ibyamamare bashaka kurengera umwihariko wabo mu isi irushaho kwinjira mu ikoranabuhanga rihanga ibintu bishobora kuyobya abantu.
AI izajya igerageza kwigana Taylor Swift, ayo majwi cyangwa amashusho y’amiganano azajya ahita asibwa, mu gihe atasibwe Taylor Swift n’abanyamategeko be bazajya bahita bagana inkiko kugira ngo ba nyir’iri ibyo bihangano babihanirwe.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
