Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya Narababwiye TV, Iyzo Pro yasobanuye neza inkomoko y’umubano we na Element Eleeeh, ashimangira ko atari we wamuzamuye nk’uko bikunze kuvugwa.
Yavuze ko bahuriye bwa mbere muri studio ya Country Records, aho batangiye gukorana, ubwo basimburanaga mu bihe byo gukora umwe agakora nijoro undi ku manywa.
Ati: “Twahuriye muri country records, dutangira gukorana gutyo. Twahanaga umwanya, umwe agakora nijoro undi ku manywa.”
Uyu wamenyekanye mu gutunganya indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Turawusoza, Fresh, Mpfumbata, Kigali Love n’izindi, yavuze ko nubwo hari ibyo yafashije Element Eleeeh mu ntangiriro z’urugendo rwe, atakwitwa uwamuzamuye.
Yagize ati: “Ibyo bavuga ngo kanaka yazamuye Element njya nkunda kubyumva. Njye mbona ari Imana yamuzamuye. Twebwe twamubereye nk’icyambu gusa, ariko nta muntu wazamura undi.”
Iyzo Pro yakomeje agaragaza ko atishimira kuba abantu bakomeza kumubaza cyangwa kumushinja ko ari we wazamuye Element, ashimangira ko impano n’umugisha w’Imana ari byo byamugejeje aho ageze.
Ati: “Ntihazagire uwongera kuvuga ngo ninjye wamuzamuye, Imana ihari?. Element yazamuwe n’Imana.”
Yongeyeho ko nubwo abantu bashobora gufashanya mu rugendo rw’umuziki, nta muntu n’umwe ushobora kuzamura undi mu buryo bwuzuye, kuko byose bishingira ku bushobozi bw’umuntu, imbaraga ashyiramo ndetse n’ubushake bw’Imana.
Nubwo hari uruhare Iyzo Pro yemera ko yagize mu gutanga amahirwe no gufasha Element Eleeeh mu ntangiriro, ashimangira ko iterambere rye rishingiye ku mpano ye bwite n’umugisha w’Imana, aho ubu amaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Afurika muri rusange.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
